N'iki dusabwa ngo tubashe kuba kur'iyisi igendera kumuvuduko ungana gutya?
Umwaka ushize wanze gutangira business yawe, Dore uyu munsi uracyakorera abandi cg wicaye murugo
Umwaka ushize wanze gushaka none reba imyaka aho igeze
Umwaka ushize wanze gutangira gukora sports ibaze urwego uba ugezeho
Umwaka ushize wanze gutereta/umuntu yaraguhamagaye umwiryaho none dore uracyari single
Ibi tuvuze umwaka utaha bizarushaho kuba bibi nudakora impinduka uyu munsi, nubwo ataribyo nakwifuriza gukomeza kubaho mubuzima butagira intego
Sinakwifuza ko umwaka utaha tuzahurira kuri RRA wagiye kuburana ngo baguciye amande nyamara ari ukudasobanukirwa ibintu
Ntanubwo nakwifuriza ko tuzahura ukiri umushomeri cg ukigenda n'amaguru
FATA ICYEMEZO UYUMUNSI ariko igihe ukibitekerezaho reka tuvuge kuriri somo
N’isomo ushobora gukurikirana niba ufite ikigo cy'ubucuruzi, niba ukora ibijyanye n'icungamutungo cyangwa se niba ukora mubijyanye no gufasha abantu kumenyekanisha cg ukaba wifuza gutangira kimwe mubyavuzwe haruguru.
Dufite ubuhamya bw'abanyeshuri barangije iri somo n'impinduka byagize kubuzima bwabo nyuma yo kurangiza kwiga, bamwe bongerewe umushahara mukazi bakora ndetse banabona promotion abandi batangiye gukora mubigo bikomeye ndetse n’ikizere kiriyongera kukazi hari n’ababonye akazi batarakagiraga
abacuruzi bo ntibahwema kuvuga uburyo byabatandukanije n'amande bahoraga bacibwa kubera ubukererwe bwo kumenyekanisha no kutishyura umusoro kugihe
Reka twe gutinda kucyo byamariye abandi kuko abandi n’abandi ahubwo turebe bimwe mubyo usangamo nutangira kwiga uyumunsi,
uraza gusangamo uko wakora imenyekanisha ry'umusoro kunyongeragaciro, umusoro kumushahara, maternity leave, imisanzu y'izabukuru, umusoro kunyungu, amahoro y'isuku, nibindi
Buri kimwe tuvuze haruguru uragisobanurirwa mururimi rw’ikinyarwanda hakoreshwe uburyo bw’amashusho n’ingero kuburyo urangiza nawe ushobora kubyigisha undi utabizi
Abakora ubucuruzi bose mu Rwanda basabwa kumenyekanisha ibikorwa byabo nyuma y'igihe runaka kugirango bitangirwe imisoro ndetse nindi misanzu iba ireba ibyo bigo,
urugero: (PIT-CIT) Umusoro kunyungu ugomba kumunyekanishwa bitarenze tariki 31 zukwa 3 k’umwaka ukurikiyeho (VAT) Umusoro kunyongeragaciro umenyekanishwa bitarenze tariki 15 zukwezi gukurikiyeho
NB: 1) Iyo iri menyekanisha ridakorewe igihe uwo bireba acibwa amande
2) Gukora imenyekanisha ntibivuze kwishyura, kumenyekanisha n’ugutanga amakuru kubyabaye bitandukanye rero no kwishyura.
Mushobora gusura urubuga ruriho amakuru arambuye kubyimisoro mwandika ijambo SKY akadomo RW cg mukareba kurubuga rwa rra mukamenya byinshi birambuye
DORE BIMWE MUBIBAZO TURASUBIZA MURI IRI SOMO
Kubyerekeye imisoro yose
· N’inde ugomba gukora imenyekanisha ry’imisoro cg imisanzu ya RSSB?
· Amakosa ushobora gukora mugihe cy’imenyekanisha utabizi ukaba wabihanirwa ndetse cyane
· Ko nafunguye company nzakora imenyekanisha ryari?
· Mfite TIN ariko sindatangira gukora, ubwo nakora imenyekanisha?
Kubyerekeye umusoro kumushahara/kubihembo
· Ucibwa amande wakererewe igihe kingana gute?
· Ese nuhembwa buri munsi yakora imenyekanisha? Urugero nk’abafundi
· Ninjya gukora imenyekanisha ndasabwa iki, ndanyura hehe?
Kubyerekeye umusoro kunyongeragaciro
· Uyu musoro ureba umucuruzi ucuruza iki, ufite igishoro kingana gute?
· Sinkoresha EBM, nange ubwo byaba bindeba?
· N’ibiki ukenera uri gukora imenyekanisha ry’uyu musoro?
· Amategeko adusaba iki kubijyanye nuyu musoro?
· Nibwo ngitangira ubucuruzi, ese nzatangira kumenyekanisha uyu musoro ryari?
· Amwe muma errors ashobora kugaragara igihe uri gukora imenyekanisha n’uburyo wayakuramo
Kubyerekeye umusoro kumutungo utimukanwa
· Niki bisaba gukora imenyekanisha ry’uyu musoro
Kubijyanye n’umusanzu wa pension
· Ibi bireba abantu bameze gute?
· Ni ryari batanga uyu musanzu?
· Akamaro bizangirira n’akahe nkumuturage/nku’umucuruzi?
· Ese gutinda kumenyekanisha birahanirwa?
· Ibyo wakwifashisha ukora iri menyekanisha
Turaza kureba ni bande basonewe kumisoro runaka ndetse n’ibindi tutanditse hano byose urasoza usobanukiwe